- Uburyo bwiza Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) yigishagamo, aho yigishaga mu buryo bwo kubaza.
- Imico myiza yarangaga abasangirangendo b'Intumwa y'Imana (Imana iyihe amahoro n'imigisha) ubwo babaga bari kumwe n'Intumwa y'Imana aho bayisubije ubwo yari ibabajije bati: Allah n'Intumwa ye nibo babizi.
- Ubajijwe ibyo atazi aba akwiye kuvuga ati: Allah niwe Mumenyi uhebuje.
- Uburyo amategeko yabungabunze umuryango mugari binyuze mu kurinda uburenganzira bw'abawugize ndetse n'ubuvandimwe hagati yabo.
- Gusebanya ni ikizira usibye mu bihe bimwe na bimwe nabwo bitewe n'inyungu runaka; nko gukumira amahugu, icyo gihe uwahugujwe akavuga uwamuhuguje amubwira ushobora kumurenganura, akaba yavuga ati: Nahugujwe na kanaka, cyangwa se yankoreye ibi n'ibi; harimo n'aho umuntu yasebya mugenzi we nk'igihe agishijwe inama ku muntu runaka igihe cyo kurongora, cyangwa se ubufatanye mu bucuruzi, cyangwa se guturana nawe n'ibindi.