- Kunga isano ry'umuryango bihabwa agaciro cyane mu idini ry'ubuyisilamu ni ukuryunga n'uwariciye, no kubabarira uwaguhemukiye, no guha uwakwimye, ntabwo ari ukubikora kugira ngo nabo bazakwiture cyangwa se ngo nabo bazakwishyure.
- Kunga isano ry'umuryango n'abawugize bikorwa umuntu akora ibyo ashoboye mu byiza nko gutanga umutungo, kubasabira ibyiza, kubabwiriza gukora ibyiza no kubabuza gukora ibibi n'ibindi nkabyo, ndetse no kubarinda ibibi bishobora kubageraho.