- Abanyamuryango umuntu yunga amasano nabo ni abo mu ruhande rwa se n'urwa nyina, na buri uko baba aba bugufi niko kunga nabo isano biba ari ngombwa kuruta abandi.
- Ineza yiturwa indi, uwunze isano n'umuryango we abagirira neza, Allah nawe yongera igihe cye cyo kubaho ndetse n'amafunguro ye.
- Kunga isano ry'imiryango ni imwe mu mpamvu zo kwagurirwa amafunguro no kwiyongera, ni n'imwe mu mpamvu zo kwongererwa igihe cyo kubaho. Nubwo bwose igihe cyo kubaho n'amafunguro byagenwe, ariko Allah abishyiramo imigisha; ukaba wakora mu gihe ukiriho ibirenze kandi bifite umumaro kuruta ibyo undi yakora. Binavugwa ko kongererwa amafunguro n'igihe cyo kubaho ari ibya nyabyo, ariko Allah niwe Mumenyi uhebuje.