- Ni icyizira kwica Muahad, cyangwa se Dhimiy, cyangwa se Al Musta'aman mu bahakanyi, kandi ko ari kimwe mu byaha bikuru.
- Al Mu'ahad: Ni umuhakanyi wahawe isezerano ryo kurindirwa umutekano, akaba ari mu gihugu cye atarwanya abayisilamu cyangwa se ngo nabo bamurwanye. Naho A-Dhimiy ni uwutuye hamwe n'abayisilamu akaba yishyura umusoro (Djiziyat). Naho uwitwa Al Musta'aman: Ni uwubana n'abayisilamu mu gihugu kimwe ku bw'amasezerano y'igihe runaka bagiranye yo kumurinda umutekano.
- Kuburira abayisilamu kwirinda ubuhemu no kwica amasezerano tuba twaragiranye n'abatari abayisilamu.