- Indahiro irindimurira nyirayo mu muriro nta cyiru igira, kubera ububi bwayo, ahubwo ni ngombwa kwicuza.
- Kuvuga ibi byaha bine muri iyi Hadithi ihambaye nuko ari byo bikomeye kuruta ibisigaye, ntabwo ari uko ari byo byonyine gusa.
- Ibyaha birimo amoko abiri: Hari ibikuru n'ibito; ibikuru ni icyo ari cyo cyose mu byaha cyateganyirijwe igihano ku isi nk'ibihano cyangwa se umuvumo cyangwa se isezerano ku munsi w'imperuka ryo kuzajya mu muriro. Kandi ko ibyaha bikuru birutanwa, bimwe muri byo birakomeye kuruta ibindi ku bijyanye n'uko biziririjwe, naho ibyaha bito ni ibyaha bitarimo ibikuru.