{Yemwe abemeye! Ntimukubahuke ubutagatifu bw’ibimenyetso bya Allah (bijyanye n’umutambagiro mutagatifu), cyangwa ukwezi gutagatifu (mu gukoramo urugamba), amatungo yagenewe kuba ibitambo (muyahohotera), n’abantu cyangwa amatungo ariho imitamirizo (iranga amatungo y’ibitambo), n’abagana Ingoro Ntagatifu bashaka ingabire no kwishimirwa na Nyagasani wabo. Ariko nimusoza (umutambagiro mutagatifu) mwemerewe guhiga. Kandi urwango mufitiye abantu babakumiriye kugera ku Musigiti mutagatifu ntiruzatume murengera (ngo mugire nabi). Ndetse muterane inkunga mu byiza no mu gutinya Allah kandi ntimuzaterane inkunga mu byaha n’ubugizi bwa nabi. Munatinye Allah, mu by’ukuri Allah ni Nyiribihano bikaze.} (Al Maidat
: 2).
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تُحِلُّواْ شَعَٰٓئِرَ ٱللَّهِ وَلَا ٱلشَّهۡرَ ٱلۡحَرَامَ وَلَا ٱلۡهَدۡيَ وَلَا ٱلۡقَلَٰٓئِدَ وَلَآ ءَآمِّينَ ٱلۡبَيۡتَ ٱلۡحَرَامَ يَبۡتَغُونَ فَضۡلٗا مِّن رَّبِّهِمۡ وَرِضۡوَٰنٗاۚ وَإِذَا حَلَلۡتُمۡ فَٱصۡطَادُواْۚ وَلَا يَجۡرِمَنَّكُمۡ شَنَـَٔانُ قَوۡمٍ أَن صَدُّوكُمۡ عَنِ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ أَن تَعۡتَدُواْۘ وَتَعَاوَنُواْ عَلَى ٱلۡبِرِّ وَٱلتَّقۡوَىٰۖ وَلَا تَعَاوَنُواْ عَلَى ٱلۡإِثۡمِ وَٱلۡعُدۡوَٰنِۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۖ إِنَّ ٱللَّهَ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ
{Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, (igihe muri mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija cyangwa Umrat), Allah azabagerageresha (kubegereza) umuhigo mushobora gufatisha amaboko yanyu n’uwo mwakwicisha amacumu yanyu, kugira ngo Allah agaragaze umutinya atamubona. Ubwo uzarengera nyuma y’ibyo (agahiga ari mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija cyangwa Umrat), azahanishwa ibihano bibabaza.} (Al Maidat
: 94).
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَيَبۡلُوَنَّكُمُ ٱللَّهُ بِشَيۡءٖ مِّنَ ٱلصَّيۡدِ تَنَالُهُۥٓ أَيۡدِيكُمۡ وَرِمَاحُكُمۡ لِيَعۡلَمَ ٱللَّهُ مَن يَخَافُهُۥ بِٱلۡغَيۡبِۚ فَمَنِ ٱعۡتَدَىٰ بَعۡدَ ذَٰلِكَ فَلَهُۥ عَذَابٌ أَلِيمٞ
{Yemwe abemeye! Ntimukice umuhigo (w’imusozi) igihe muri mu mutambagiro mutagatifu (Hija cyangwa Umrat). Kandi uzawica muri mwe abigambiriye, igihano cye kizaba gutanga itungo rihwanye n’iryo yishe, byemejwe n’abantu babiri b’inyangamugayo muri mwe; rikaba ituro rijyanwa rikabagirwa abakene baturiye ingoro ya Al Kaabat, cyangwa agatanga icyiru cyo kugaburira abakene, cyangwa icyiru kingana n’ibyo kikaba gusiba; ibyo ni ukugira ngo yumve ingaruka z’igikorwa cye (cyo kunyuranya n’itegeko ry’Imana). Allah yababariye ibyahise (mbere ya Isilamu), ariko uzasubira (akongera gukora icyaha) Allah azabimuhanira. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirukwihimura bikaze.} (Al Maidat
: 95).
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا تَقۡتُلُواْ ٱلصَّيۡدَ وَأَنتُمۡ حُرُمٞۚ وَمَن قَتَلَهُۥ مِنكُم مُّتَعَمِّدٗا فَجَزَآءٞ مِّثۡلُ مَا قَتَلَ مِنَ ٱلنَّعَمِ يَحۡكُمُ بِهِۦ ذَوَا عَدۡلٖ مِّنكُمۡ هَدۡيَۢا بَٰلِغَ ٱلۡكَعۡبَةِ أَوۡ كَفَّٰرَةٞ طَعَامُ مَسَٰكِينَ أَوۡ عَدۡلُ ذَٰلِكَ صِيَامٗا لِّيَذُوقَ وَبَالَ أَمۡرِهِۦۗ عَفَا ٱللَّهُ عَمَّا سَلَفَۚ وَمَنۡ عَادَ فَيَنتَقِمُ ٱللَّهُ مِنۡهُۚ وَٱللَّهُ عَزِيزٞ ذُو ٱنتِقَامٍ
{Mwaziruriwe umuhigo wo mu nyanja n’ibyipfushije bizibamo, kugira ngo bibagirire akamaro mwe ubwanyu (mutuye) n’abari ku rugendo. Cyakora mwaziririjwe umuhigo w’imusozi igihe cyose muri mu mutambagiro mutagatifu (Hija cyangwa Umrat). Kandi mugandukire Allah we muzakoranyirizwa iwe.} (Al Maidat
: 96).
أُحِلَّ لَكُمۡ صَيۡدُ ٱلۡبَحۡرِ وَطَعَامُهُۥ مَتَٰعٗا لَّكُمۡ وَلِلسَّيَّارَةِۖ وَحُرِّمَ عَلَيۡكُمۡ صَيۡدُ ٱلۡبَرِّ مَا دُمۡتُمۡ حُرُمٗاۗ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَ ٱلَّذِيٓ إِلَيۡهِ تُحۡشَرُونَ
{Allah yagize Al Kaabat ingoro ntagatifu ngo ibe ahantu abantu bahurira. (Kandi yashyizeho) amezi (ane) matagatifu, amatungo y’ibitambo ndetse n’imitamirizo (yambikwa ayo matungo; Allah yabigize ingirakamaro ku bantu). Ibyo ni ukugira ngo mumenye ko Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi, kandi ko Allah ari Umumenyi uhebuje w’ibintu byose.} (Al Maidat
: 97).
۞ جَعَلَ ٱللَّهُ ٱلۡكَعۡبَةَ ٱلۡبَيۡتَ ٱلۡحَرَامَ قِيَٰمٗا لِّلنَّاسِ وَٱلشَّهۡرَ ٱلۡحَرَامَ وَٱلۡهَدۡيَ وَٱلۡقَلَٰٓئِدَۚ ذَٰلِكَ لِتَعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَأَنَّ ٱللَّهَ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٌ
{Ese (igikorwa cyo) kwicira inyota abakora umutambagiro mutagatifu (Hijat) no kwita ku Musigiti Mutagatifu (Kabat), mubigereranya n’ibikorwa n’uwemeye Allah n’umunsi w’imperuka akanaharanira inzira ya Allah? Ntibashobora kureshya imbere ya Allah! Kandi Allah ntayobora abanyamahugu.} (At Tawubat (Ukwicuza)
: 19).
۞ أَجَعَلۡتُمۡ سِقَايَةَ ٱلۡحَآجِّ وَعِمَارَةَ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ كَمَنۡ ءَامَنَ بِٱللَّهِ وَٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَجَٰهَدَ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِۚ لَا يَسۡتَوُۥنَ عِندَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ
{Unahamagarire abantu gukora umutambagiro mutagatifu (Hija). Bazakugana bagenda n’amaguru, abandi bari ku ngamiya (ndetse n’ibindi byose bigenderwaho), baturutse imihanda yose.} (Al Hajj (Umutambagiro)
: 27).
وَأَذِّن فِي ٱلنَّاسِ بِٱلۡحَجِّ يَأۡتُوكَ رِجَالٗا وَعَلَىٰ كُلِّ ضَامِرٖ يَأۡتِينَ مِن كُلِّ فَجٍّ عَمِيقٖ
{(Ibyo) ni ukugira ngo babone ibibafitiye akamaro (ibihembo byo gukora Hija), ndetse banasingize izina rya Allah mu minsi izwi[1] kubera amafunguro akomoka ku matungo yabahaye. Bityo nimurye kuri ayo mafunguro munayagaburireho abatindi nyakujya.} (Al Hajj (Umutambagiro)
: 28).
لِّيَشۡهَدُواْ مَنَٰفِعَ لَهُمۡ وَيَذۡكُرُواْ ٱسۡمَ ٱللَّهِ فِيٓ أَيَّامٖ مَّعۡلُومَٰتٍ عَلَىٰ مَا رَزَقَهُم مِّنۢ بَهِيمَةِ ٱلۡأَنۡعَٰمِۖ فَكُلُواْ مِنۡهَا وَأَطۡعِمُواْ ٱلۡبَآئِسَ ٱلۡفَقِيرَ
{Hanyuma (abakora umutambagiro) bazirure ibyo bari baziririjwe (mu mutambagiro: kogosha, guca inzara,…), buzuze ibikorwa bisigaye, banasohoze ibyo bahize, maze bazenguruke ingoro yo hambere (Al Kaabat).} (Al Hajj (Umutambagiro)
: 29).
ثُمَّ لۡيَقۡضُواْ تَفَثَهُمۡ وَلۡيُوفُواْ نُذُورَهُمۡ وَلۡيَطَّوَّفُواْ بِٱلۡبَيۡتِ ٱلۡعَتِيقِ
{Ayo (amatungo atangwaho igitambo) abagirira akamaro kugeza igihe cyagenwe, hanyuma aho atangirwaho igitambo ni hafi y’ingoro yo hambere (Al Kaabat).} (Al Hajj (Umutambagiro)
: 33).
لَكُمۡ فِيهَا مَنَٰفِعُ إِلَىٰٓ أَجَلٖ مُّسَمّٗى ثُمَّ مَحِلُّهَآ إِلَى ٱلۡبَيۡتِ ٱلۡعَتِيقِ
{Kandi ingamiya (zitangwaho ibitambo) twazibashyiriyeho nk’imwe mu migenzo ya Allah mufitemo ibyiza byinshi (amafunguro, ibihembo ku munsi w’imperuka). Bityo, (igihe mugiye kuzibaga) mujye muzivugiraho izina rya Allah igihe ziziritse (zigiye kubagwa), maze nizigwa hasi (nyuma yo kuzibaga), mujye muzikuraho (inyama) muzirye, munaziheho abakene badasaba ndetse n’abasabirizi. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacira bugufi kugira ngo mushimire.} (Al Hajj (Umutambagiro)
: 36).
وَٱلۡبُدۡنَ جَعَلۡنَٰهَا لَكُم مِّن شَعَٰٓئِرِ ٱللَّهِ لَكُمۡ فِيهَا خَيۡرٞۖ فَٱذۡكُرُواْ ٱسۡمَ ٱللَّهِ عَلَيۡهَا صَوَآفَّۖ فَإِذَا وَجَبَتۡ جُنُوبُهَا فَكُلُواْ مِنۡهَا وَأَطۡعِمُواْ ٱلۡقَانِعَ وَٱلۡمُعۡتَرَّۚ كَذَٰلِكَ سَخَّرۡنَٰهَا لَكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
{Inyama n’amaraso byazo si byo bigera kwa Allah, ahubwo kumugandukira kwanyu ni ko kumugeraho. Uko ni ko twategetse (ayo matungo) kubacira bugufi kugira ngo musingize Allah kubera ko yabayoboye. Kandi (yewe Muhamadi) ha inkuru nziza abakora ibyiza.} (Al Hajj (Umutambagiro)
: 37).
لَن يَنَالَ ٱللَّهَ لُحُومُهَا وَلَا دِمَآؤُهَا وَلَٰكِن يَنَالُهُ ٱلتَّقۡوَىٰ مِنكُمۡۚ كَذَٰلِكَ سَخَّرَهَا لَكُمۡ لِتُكَبِّرُواْ ٱللَّهَ عَلَىٰ مَا هَدَىٰكُمۡۗ وَبَشِّرِ ٱلۡمُحۡسِنِينَ